ABO TURIBO


ArtRwanda - Ubuhanzi ni umushinga ugamije kugaragaza no gushyigikira urubyiruko rw’Abanyarwanda bafite impano zibarizwa mu cyiciro cy’Inganda Ndangamuco (Creative Arts Industry). Uyu mushinga ugizwe n’irushanwa rizanyuzwa kuri televiziyo, hagamijwe gushakisha no kugaragaza urubyiruko rufite impano zidasanzwe mu Bugeni, Indirimbo n’Imbyino, Imideli, Ikinamico n’Urwenya, Firimi no Gufata amafoto ndetse n ‘impano mu Busizi n’Ubuvanganzo.

IBYICIRO



UBUGENI

Umushushanyi w’inkuru ku mpapuro cyangwa hakoreshejwe, umushushanyi ukoresha amarangi, amavuta, umusenyi n’ibindi, Umubaji w’amashusho.


INDIRIMBO N’IMBYINO

Abaririmbyi, ababyinnyi, abakoresha ibikoresho bya muzika, abandika/batunganya amanota y’indirimbo.

IMIDELI

Gushushanya imideli igaragaza umwihariko.




GUKINA FILM N’IKINAMICO

Abakinnyi b’Ikinamico, aba Film n’Abanyarwenya
Abakinnyi b’ikinamico: Ukina mu ikinamico n’udukino tugufi
Abakinnyi ba Film: Ukunda gukina ikinamico imbere y’icyuma gifata amashusho
Abanyarwenya: ukora ibikorwa bigamije gutuma abantu baseka

GUFATA AMASHUSHO N’AMAFOTO

Abafotora, Abayobora ifatwa ry’amashusho, Abakora inkuru zishushanyije
Abafata amafoto: ufite ubushobozi bwo gufata amafoto
Abayobora ifatwa ry’amashusho: ufite ubushobozi bwo kumenya uko amashusho magufi cyangwa maremare ashobora gufatwa, ukerekera abandi uko babikora
Abakora inkuru zishushanyije: ubasha gukora amashusho wifashishije ibishushanyo

UBUVANGANZO

Abanditsi n’Abasizi, Abanditsi b’ikinamico, Abanditsi b’indirimbo (IKinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa)
Abanditsi: wandika ibyabayeho n’ibitarabayeho.
Urugero: ibitabo, inkuru ngufi, inyandiko ku ngingo runaka
Abasizi: wandika imivugo
Abanditsi b’ikinamico: wandika udukino dushobora gukinwa n’abandi

GIRA URUHARE

GIRA URUHARE

KURIKIRANA IBIKORWA BY'IRUSHANWA





AMARUSHANWA

Mu gushakisha impano mu bice bitandukanye by’igihugu, urubyiruko ruzajya ahazabera amarushanwa rwerekane impano zarwo imbere y’akanama nkemurampaka, kazajonjora abahatanwa bazaba bahize abandi.

Nyuma y’iki cyiciro, abantu 120 bazakomeza mu kindi cyiciro.




IGIKORWA KIBANZIRIZA GUHITAMO ABAHATANA

Abatoranyijwe mu gihe amarushanwa yazengurutse uduce dutandukanye bazarushanwa mu minsi itatu bakurikije ibyiciro bazaba bavuyemo harebwa umwimerere w’ibihangano byabo.

Akanama nkemurampaka kazatoranyamo mirongo itandatu (60) bazaba bahize abandi maze bakomeze mu ijonjora rikurikiraho aho buri cyiciro kizahagararirwa n’abantu icumi (10).




AMAHUGURWA YA 1

Hano abahiganwa bazahuzwa n’abatoza cyangwa abafashamyumvire (mentors) kugira ngo bongererwe ubumenyi ku mpano zabo. Abantu mirongo itatu (30) bazakomeza mu cyiciro cy’ amarushanwa gikurikira.




AMAHUGURWA YA 2

Ba bandi 30 batoranyijwe bazashyirwa mu matsinda atandatu (6) agizwe n’umuntu umwe muri buri cyiciro cy’impano. Ayo matsinda yose uko ari atandatu azahabwa inshingano yo kwiga imishinga ikubiyemo ibyiciro bitandatu by’impano, igaragaza igitekerezo cy’ umushinga ufatika kandi uzatanga inyungu n’akazi mu gihe kirambye.

Muri iki cyiciro, abahiganwa bazafashwa mu mishinga yabo izerekanwa mu Ihuriro ry’Urubyiruko (Youth Forum Series).




IHURIRO RY’URUBYIRUKO

Ihuriro ry’Urubyiruko rizategurwa hagamijwe kuganira ku guhanga imirimo. Iri huriro rizahuza urubyiruko hamwe n’abagize uruganda ndangamuco baganira ku cyakorwa kurushaho mu kuruteza imbere mu Rwanda.

Muri iki cyiciro, hazakurwamo amatsinda 2, hasigare andi matsinda 3 azakomeza mu cya nyuma cy’irushanwa.




INZU NTOZA MWUGA

Ikigo gishinzwe uruganda ndangamuco kizahuza abahanzi babarizwa mu byiciro bitandatu (6) mu mushinga wa ArtRwanda birimo Indirimbo n’Imbyino, Imideli, Ikinamico n’Urwenya, Filimi no Gufata Amafoto n’impano mu Busizi n’Ubuvanganzo.

Iki kigo kizatanga ubushobozi mu gukomeza gufasha abahanzi baje ku isonga mu byerekeye uruganda ndangamuco hamwe n’umushinga ArtRwanda-Ubuhanzi.

INGENGABIHE


INGENGABIHE


MEET OUR JUDGES

Mani Martin

Umuririmbyi

Kibibi Jean de Dieu

Umunyabugeni

Bruce Melodie

Umuririmbyi

Sonia Mugabo

Umunyamideli

Moses Turahirwa

Umunyamideli

Danny Vumbi

Umuririmbyi

Sandrine Isheja Butera

Umunyamakuru

Mazimpaka Kennedy

Umukinnyi n’Utunganya filimi

Kabera Eric

Utunganya Filme

Ntarindwa Diogène ‘Atome’

Umunyarwenya

MEET OUR JUDGES

Mani Martin

Umuririmbyi

Kibibi Jean de Dieu

Umunyabugeni

Bruce Melodie

Umuririmbyi

Sonia Mugabo

Umunyamideli

Moses Turahirwa

Umunyamideli

Danny Vumbi

Umuririmbyi

Sandrine Isheja Butera

Umunyamakuru

Mazimpaka Kennedy

Umukinnyi n’Utunganya filimi

Kabera Eric

Utunganya Filme

Kabakera Jean Marie

Umunyabugeni

Ntarindwa Diogène ‘Atome’

Umunyarwenya

ABAFATANYABIKORWA