ArtRwanda - Ubuhanzi ni umushinga ugamije kugaragaza no gushyigikira urubyiruko rw’Abanyarwanda bafite impano zibarizwa mu cyiciro cy’Inganda Ndangamuco (Creative Arts Industry). Uyu mushinga ugizwe n’irushanwa rizanyuzwa kuri televiziyo, hagamijwe gushakisha no kugaragaza urubyiruko rufite impano zidasanzwe mu Bugeni, Indirimbo n’Imbyino, Imideli, Ikinamico n’Urwenya, Firimi no Gufata amafoto ndetse n ‘impano mu Busizi n’Ubuvanganzo.

Buri cyumweru, abazatoranywa bazajya bhabwa imikoro ibahesha amahirwe yo kwerekana impano zabo, abarushije abandi bakomeze mu cyiciro gikurikiyeho cy’irushanwa. Muri iyi gahunda, abatsinze bazajya bahura n’inzobere mu byiciro bitandukanye bahabwe inama z’uburyo babyaza impano zabo umusaruro, bikabafasha kubona imirimo ku buryo burambye bityo bizababere intangiriro yo kubaka ahazaza habo heza.

Twemera ko urubyiruko rw’Abanyarwanda rufite impano, rugomba kurushaho kwitabwaho, kugira ngo rubashe kugera ku rwego rwo hejuru no kuzana impinduka nziza mu birebana n’ubuhanzi ndetse n’iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu bw’igihugu cyacu. Ni ngombwa kandi kurushaho kwita ku kibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko gikomeje gufata indi ntera no gusubiza inyuma iterambere ry’igihugu.

Binyuze muri uyu mushinga, turifuza gukemura ibi bibazo bibiri tumenyekanisha impano ziri mu rubyiruko rw’u Rwanda, kandi dushyigikira ihangwa ry’imirimo ku rubyiruko ruri mu bijyanye n’ubuhanzi.