KURIKIRANA IBIKORWA BY'IRUSHANWA





AMARUSHANWA

Mu gushakisha impano mu bice bitandukanye by’igihugu, urubyiruko ruzajya ahazabera amarushanwa rwerekane impano zarwo imbere y’akanama nkemurampaka, kazajonjora abahatanwa bazaba bahize abandi.

Nyuma y’iki cyiciro, abantu 120 bazakomeza mu kindi cyiciro.




IGIKORWA KIBANZIRIZA GUHITAMO ABAHATANA

Abatoranyijwe mu gihe amarushanwa yazengurutse uduce dutandukanye bazarushanwa mu minsi itatu bakurikije ibyiciro bazaba bavuyemo harebwa umwimerere w’ibihangano byabo.

Akanama nkemurampaka kazatoranyamo mirongo itandatu (60) bazaba bahize abandi maze bakomeze mu ijonjora rikurikiraho aho buri cyiciro kizahagararirwa n’abantu icumi (10).




AMAHUGURWA YA 1

Hano abahiganwa bazahuzwa n’abatoza cyangwa abafashamyumvire (mentors) kugira ngo bongererwe ubumenyi ku mpano zabo. Abantu mirongo itatu (30) bazakomeza mu cyiciro cy’ amarushanwa gikurikira.




AMAHUGURWA YA 2

Ba bandi 30 batoranyijwe bazashyirwa mu matsinda atandatu (6) agizwe n’umuntu umwe muri buri cyiciro cy’impano. Ayo matsinda yose uko ari atandatu azahabwa inshingano yo kwiga imishinga ikubiyemo ibyiciro bitandatu by’impano, igaragaza igitekerezo cy’ umushinga ufatika kandi uzatanga inyungu n’akazi mu gihe kirambye.

Muri iki cyiciro, abahiganwa bazafashwa mu mishinga yabo izerekanwa mu Ihuriro ry’Urubyiruko (Youth Forum Series).




IHURIRO RY’URUBYIRUKO

Ihuriro ry’Urubyiruko rizategurwa hagamijwe kuganira ku guhanga imirimo. Iri huriro rizahuza urubyiruko hamwe n’abagize uruganda ndangamuco baganira ku cyakorwa kurushaho mu kuruteza imbere mu Rwanda.

Muri iki cyiciro, hazakurwamo amatsinda 2, hasigare andi matsinda 3 azakomeza mu cya nyuma cy’irushanwa.




INZU NTOZA MWUGA

Ikigo gishinzwe uruganda ndangamuco kizahuza abahanzi babarizwa mu byiciro bitandatu (6) mu mushinga wa ArtRwanda birimo Indirimbo n’Imbyino, Imideli, Ikinamico n’Urwenya, Filimi no Gufata Amafoto n’impano mu Busizi n’Ubuvanganzo.

Iki kigo kizatanga ubushobozi mu gukomeza gufasha abahanzi baje ku isonga mu byerekeye uruganda ndangamuco hamwe n’umushinga ArtRwanda-Ubuhanzi.

INGENGABIHE


INGENGABIHE