Ibibazo bikunze kubazwa kenshi kuri uyu mushinga

Iki gice kigamije gusubiza bimwe mu bibazo byagarutse kenshi mu byo twabajijwe.

Ese umushinga ‘ArtRwanda- Ubuhanzi’ usobanuye iki ?

ArtRwanda - Ubuhanzi ni umushinga ugamije gushakisha no gutera inkunga urubyiruko rw’Abanyarwanda rufite impano mu birebana n’ubuhanzi n’ubugeni. Uzaba ugizwe n’ibikorwa bizanyura kuri televizyo ahazaba hashakishwa urubyiruko rufite impano zihariye mu byiciro bitandatu (Ubugeni, Imbyino n’Indirimbo, Imideli, Gukina Ikinamico na Film, Gufata Amashusho n’Amafoto n’Ubuvanganzo).

Buri cyumweru, abatoranyijwe bazajya bahabwa imikoro bityo bibe amahirwe yo kugaragaza impano zabo, abatabashije kwitwara neza bakurwemo. Mu gihe cyose uyu mushinga uzamara, abazarushanwa bazajya bahabwa amasomo n’inararibonye mu cyiciro barimo ndetse banahabwe inama zatuma impano zabo zibyara akazi buri munsi kababeshaho binyuze mu gufasha ubuhanzi bwabo gutera imbere.

Ni iki ArtRwanda-Ubuhanzi ije gukemura ?

Ibintu bibiri Art-Rwanda- Ubuhanzi izakemura ni :

1) Gushakisha no gushyira ahagaragara impano ziri mu rubyiruko rw’Abanyarwanda.

2) Guteza imbere ihangwa ry’imirimo ku bari mu cyiciro cy’ubuhanzi n’ubugeni

ArtRwanda - Ubuhanzi ni umushinga watekerejwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’iya Siporo n’Umuco, uzashyirwa mu bikorwa na Imbuto Foundation. Ibikorwa bisa n’iki birakorwa mu bindi bihugu ariko ni bwo bwa mbere kigiye gutegurwa mu Rwanda, kigenewe Abanyarwanda.

Ni abahe bafatanyabikorwa bahuriye muri uyu mushinga ?

ArtRwanda - Ubuhanzi ishyirwa mu bikorwa na Imbuto Foundation ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’iya Siporo n’Umuco. Abandi bafatanyabikorwa harimo abahanzi bamaze kumenyekana, abahanzi bakiri urubyiruko, Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyuga n’Ubumenyingiro, Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda n’abandi.

Ni bande bazatoranya abatsinze mu mushinga ArtRwanda- Ubuhanzi ?

Abatsinze bazatoranywa n’akanama nkemurampaka kigenga bashingiye ku mabwiriza yagenwe na Imbuto Foundation, Minisiteri y’Urubyiruko n’iya Siporo n’Umuco. Ibigenderwaho byasobanuwe mu gice cyahariwe amabwiriza ngenderwaho y’amarushanwa. Uhereye ku mahugurwa ya mbere kugera ku gihe cyo kwinjira mu gice cyo gutozwa byihariye, abaje kureba uko irushanwa rigenda bazaba bafite amahirwe yo gutora umuhanzi bakunze binyuze mu butumwa bugufi na internet.

Ni nde uzaba ufite uburenganzira ku bihangano, imishinga, n’imikino izaba yarakozwe binyuze muri ArtRwanda- Ubuhanzi ?

Abazarushanwa muri ArtRwanda-Ubuhanzi bazaba bafite uburenganzira busesuye ku bihangano byabo. Dushishikariza abazitabira uyu mushinga kwandikisha ikirango no kubona uburenganzira ku bihangano byabo bushingiye ku kurinda umutungo mu by’ubwenge.

Ni irihe tandukaniro riri hagati y’ikirango n’uburenganzira ku gihangano ?

Nubwo byose bizaguha uburenganzira ku mutungo mu by’ubwenge, byombi birinda imitungo itandukanye. Uburenganzira ku gihangano (Copyright) ikoreshwa ku buvanganzo n’ibihangano birimo ibitabo n’amashusho. Ikirango gitanga uburenganzira ku kintu cyihariye gikorwa na sosiyete. Wifuza kumenya byinshi ku birebana n’ibirango n’uburenganzira ku gihangano wasura urubuga www.rdb.rw .

Ni gute nasaba ibihembo ku gihangano cy’undi muntu igihe natanze umusanzu mu gutuma agera ku ntsinzi ?

Ntabwo bishoboka kuba umuntu wo hanze yasaba igihembo ku gihangano cyatsinze, cyeretse uramutse ugaragaje ibimenyetso by’uko ari icyawe. Abarushanwa bazamurika imishinga isanzwe yaratangiye, na bo bazasabwa kugaragaza inyandiko zishimangira ko ari iyabo koko.

Ninde wemerewe kwitabira gahunda ya ArtRwanda-Ubuhanzi ?

Abanyarwanda bose baba mu Rwanda bafite hagati y’imyaka 18-35 bemerewe kwitabira.

Ndashushanya, ibishushanyo byanjye mbisangiza abandi binyuze kuri Instagram ariko sindagira amahirwe yo kumurika ibyo nkora mu nzu z’ubugeni. Ese birashoboka ko nanjye nakwitabira iyi gahunda ?

Yego rwose ushobora kwitabira iyi gahunda, ariko icyo twifuza cyane ni ugushyigikira impano ziri mu bakiri bato kandi batazwi. Ugomba kuba ufite ubushobozi bwo kugaragaza uko umushinga wawe wabyazwa umurimo.

Ni gute nakwinjira mu marushanwa ?

Buri muntu wese wujuje ibisabwa ashobora kwitabira aya marushanwa ahazabera amarushanwa muzaba mwamenyeshejwe mbere y’uko gahunda yo gushakisha abafite impano itangira. Abarushanwa 120 baturutse mu byiciro byose uko ari bitandatu ni bo bazajya mu cyiciro cya mbere, ahazakurwamo 60 bazitabira amahugurwa ya mbere, muri bo hakazavamo 30 bazitabira icyiciro gikurikiyeho.

30 basigaye bazashyirwa mu matsinda atanu agizwe n’abantu batandatu, aho bazahabwa imikoro binyuze mu itsinda. Nyuma y’iki cyiciro ayo matsinda uko ari atanu azahabwa umwanya wo gusobanura imishinga afite.

Hazatoranywa atatu hagendewe ku buryo yigaragaje ahabwe umwanya wo kwitegura guhatanira igihembo nyamukuru, ahazatoranywa itsinda ryahize andi, umuhanzi witwaye neza muri buri cyiciro n’umuhanzi wakunzwe n’abaje kureba uko igikorwa kigenda.

Ese amanota y’abaturage afite akahe gaciro ?

Bitewe n’uko intego y’iyi gahunda ari ukumenyekanisha ubuhanzi n’ubugeni no gutanga umusanzu mu ihangwa ry’imirimo, abitabiriye amarushanwa kurushaho gushishikariza abaturage kumenya byinshi ku mishinga yabo. Gusa ariko uwakunzwe n’abaje kureba amarushanwa niwe gusa uzahabwa igihembo, abandi batsinze bazatoranywa hakurikijwe ibisabwa byagenwe.

Ni iyi nkunga mu buryo bw’amafaranga ArtRwanda-Ubuhanzi izaha abahanzi bakiri bato ?

Abatsinze bazahabwa ibihembo bitandukanye birimo n’amafaranga y’igishoro azahabwa abahize abandi, akazabafasha gutangira ibikorwa byabo no kubona izindi nkunga. Uretse ibihembo by’amafaranga, bazanahuzwa n’inzu zimurika ibihangano, inzu zidoda n’ibindi bigo bishobora kubafasha kwimenyereza akazi, n’inama zigamije gutuma barushaho kunoza imishinga yabo mu gihe cy’umwaka.

Ese nshobora kwinjira mu marushanwa nkamurika umushinga nsanganywe ariko ukeneye inkunga ?

Yego birashoboka, igihe cyose wujuje ibisabwa kandi ufatwa nk’urubyiruko rutaramenyekana kandi ufite impano. Niba ufite umushinga usanzwe ushyirwa mu bikorwa, ushobora kuwifashisha nk’ikintu cyatuma akanama nkemurampaka karushaho gusobanukirwa impano yawe.

Bishobora kuba ari igitabo, inkuru ngufi wanditse igihe ushaka kurushanwa nk’umwanditsi. Ku rundi ruhande ariko umushinga usanganywe si ngombwa igihe uri kwiyandikisha.

Nemerewe kwitabira inshuro zingahe ?

Uramutse utemerewe kuri iyi nshuro ya mbere mu byiciro byose, ufite amahirwe yo kuzongera kwitabira iri rushanwa mu 2019. Kuri ubu irushanwa rigitangira, abarushanwa bemerewe kwiyandikishiriza ahantu hamwe habera amajonjora, nta wemerewe kwangirwa mu gace kamwe ngo ajye kugeragereza mu kandi.

Ni ibiki ngomba kwitwaza igihe nje ahari kubera amarushanwa y’ibanze ?

Ikintu cyose gifatika uzi neza ko gishobora kugira amakuru y’ingenzi gitanga utekereza ko abagize akanama nkemurampaka bakoresha mu kurushaho kumva neza aho umushinga wawe uhuriye n’ibisabwa ba ArtRwanda-Ubuhanzi. Mu gihe ari umushinga usanzwe ukora, ni byiza kuza witwaje inyandiko zishimangira ko ari uwawe koko.

Ese kuki muzibanda ku rubyiruko ?

ArtRwanda - Ubuhanzi izibanda cyane ku rubyiruko kuko aribo bagize igice kinini cy’Abanyarwanda. Nibo bagerwaho cyane n’imbogamizi guverinoma ikomeje kugerageza guhangana na zo muri rusange. Ni bo kandi bari mu mwanya mwiza wo kugaragaza icyakorwa mu gukemura ibibazo abaturage bafite.

Ikirenze ibi kandi twemera ko uyu mushinga ufite ubushobozi bwo gukemura ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko binyuze mu guteza imbere kwihangira imirimo ku bakiri bato.

Ntabwo ndi mu Rwanda. Ese ni gute nagira uruhare muri aya marushanwa ?

Ushobora kugira uruhare muri aya marushanwa unyuze ku mbuga nkoranyambaga zacu, gukurikira ibiganiro byacu ku rubuga rwacu rwa Youtube.

Njye sintuye muri Kigali, Ese nzabasha kwitabira aya marushanwa ?

Yego, iyi gahunda izita ku matsinda azaturuka kure kugira ngo ayitabire. Uyu mushinga uzatangizwa no gutoranya abafite impano hirya no hino mu gihugu, ahazatoranywa abazaza mu marushanwa i Kigali.

Ese amatsinda yatoranyijwe azabona umwanya uhagije wo gutegura imishinga yabo neza mu mezi yagenwe ?

Dutanga ubufasha bwose bushoboka kugira ngo imishinga itegurwe mu mezi yagenwe. Gusa ariko gukurikirana abarushanwa no kubaha inama bizongera igihe, ku buryo buri muntu ku giti cye azafashwa gutegura umushinga neza.

Ni iki muzakora ngo iyi gahunda ifashe imishinga izana impinduka ?

Abagize akanama nkemurampaka bazagaragaza uko babonye impano zamuritswe ndetse banasuzume mu buryo bwimbitse niba buri mushinga ushobora kuzana inyungu ukanatanga akazi. Abatsinze kandi bazanamara umwaka umwe bakurikiranirwa hafi.

Ese ni gute uyu mushinga utanga umusanzu muri gahunda z’ibanze za guverinoma ?

Uyu mushinga ugamije kuvumbura impano ziri mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 18-35, hagamijwe gutanga umusanzu mu kongera imirimo hibandwa cyane ku ntego ya gahunda zigamije impinduka yo guhanga imirimo ibihumbi 70 mu rubyiruko kugeza mu 2024.

Waba ufite ikibazo kitasubijwe ?

Ushobora kutwandikira kuri info@artrwanda.rw cyangwa utwandikire ubutumwa unyuze ku mbuga nkoranyambaga zacu zose.